Asa Microfinance Rwanda PLC yegukanye igihembo cya Microfinance yitwaye neza muri Service Excellence Awards 2025

Abakozi ba Asa Microfinance Rwanda PLC ubwo bakiraga igihembo cya Microfinance yitwaye neza muri Service Excellence Awards 2025, bashimirwa uruhare rwabo mu guteza imbere Abanyarwanda biciye mu serivisi z’imari zinoze kandi zibegereye.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki 31 Ukwakira 2025, Karisimbi Events ku nshuro yayo ya 10, yahaye ibihembo ibigo bitandukanye byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza muri uyu mwaka wa 2025.

Ibi birori byabereye muri Four Points Hotel by Sheraton byitabirwa n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari, abahagarariye inzego za leta ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubucuruzi n’iterambere.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko buri mwaka bakora ubushakashatsi bugamije kumenya ibigo bitanga serivisi zinoze, bakabishimira, kandi bikaba n’umwanya mwiza wo guhuza abashoramari n’abakiriya mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no guteza imbere umuco w’ubunyamwuga mu itangwa rya serivisi.

Yagize ati: “Buri mwaka dutegura ibi bihembo kugira ngo dukangurire ibigo byose gutanga serivisi zinoze. Ibi bikorwa bifasha kuzamura urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda no gufasha igihugu kumenyekana nk’igihugu gifite ubuziranenge mu mitangire ya serivisi.”

ASA Microfinance Rwanda PLC yanditse amateka mashya

Mu bigo byegukanye ibihembo, Asa Microfinance Rwanda PLC yegukanye igihembo cya Microfinance yitwaye neza mu itangwa rya serivisi muri uyu mwaka (Microfinance of the Year 2025).

Ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko iki gihembo ari ishimwe rikomeye ku bw’umurava n’ubwitange bw’abakozi bose mu gutanga serivisi zinoze kandi zishingiye ku gukorera abakiriya neza.

Umuyobozi Mukuru wa Asa Microfinance Rwanda PLC, Bwana Christian Salifou, yagize ati:
“Iki gihembo ni icy’abakiriya bacu, kuko nibo batuma tugira imbaraga zo gukora neza buri munsi. Twiyemeje gukomeza gutanga serivisi zinoze, zubakiye ku bumuntu no gufasha buri Munyarwanda kugera ku nzozi ze biciye mu mikorere y’imari iboneye.”

Asa Microfinance Rwanda PLC imaze kuba ubukombe mu rwego rw’imari iciriritse mu Rwanda, aho ifasha abagore b’abacuruzi, urubyiruko rufite imishinga, n’amakoperative yo mu byaro kubona inguzanyo n’ubundi bufasha bwo guteza imbere ibikorwa byabo.

Umunyamabanga ushinzwe Serivisi z’Abakiriya, Bwana Edmod, nawe yongeyeho ati:
“Gutsindira iki gihembo bitwibukije ko umukiriya ari umutima w’ibyo dukora byose. Tuzakomeza kubaka icyizere no gutanga serivisi zishingiye ku bumuntu, kugira ngo buri mukiriya agire aho yishimira gukorana natwe.”

Kwizihiza ubuziranenge mu itangwa rya serivisi

Abitabiriye uyu muhango basanze ibi bihembo ari uburyo bwiza bwo kongera imbaraga mu itangwa rya serivisi nziza no guteza imbere umuco wo guha agaciro umukiriya.

Abahagarariye ibigo bitandukanye, barimo n’abatsindiye ibihembo, bashimye Karisimbi Events ku mbaraga ishyira mu gusohoza iki gikorwa cy’ubudashyikirwa cyagiye gifasha kwerekana abahanga mu itangwa rya serivisi zinoze.

Urutonde rw’abatsindiye ibihembo muri Service Excellence Awards 2025

  • Cement Manufacturer of the Year: Cheetah Cement
  • Meat Producer of the Year: Peal Ltd (Cooko)
  • Microfinance of the Year: Asa Microfinance Rwanda PLC
  • Construction Provider of the Year: Homan Ltd
  • Fitness Center of the Year: KT Fitness
  • Entertainment Lounge of the Year: Paddock Lounge
  • Logistics Company of the Year: Ceva Interfreight
  • Recreational Center of the Year: Kigali Universe
  • Abroad Service Provider of the Year: Mega Global Link
  • Health and Fitness Center of the Year: Goodrich Life Care
  • Travel Agency of the Year: Rama Travel Ltd
  • Real Estate Company of the Year: Dream Property
  • Local Beverages Company of the Year: Shuwa Group Ltd
  • Internet Service Provider of the Year: Canal Box
  • Digital Health Care Company of the Year: Smart Applications
  • Optical Center of the Year: Eva Optical
  • Boutique Hotel of the Year: Kigali Delight
  • Home Appliance Center of the Year: Faruki Magazine
  • Interior Designer of the Year: ABFR Cons Ltd
  • Fintech Company of the Year: Spenn
  • Tour Guide of the Year: Magezi Jean Xavier
  • Cleaning Company of the Year: Noza Spaces
  • SPA of the Year: Heroes Vitality SPA
  • Commercial Bank of the Year: GT Bank

Asa Microfinance Rwanda PLC mu magambo make

Asa Microfinance Rwanda PLC ni ikigo cy’imari iciriritse kiyoboye abandi mu guteza imbere ubwisanzure mu mikorere y’imari no guteza imbere ubukungu bw’abanyarwanda. Kinyuze ku mashami atandukanye mu gihugu no ku rubuga rwa digitale, gitanga serivisi zo kubitsa, kuguriza no gushyigikira ubucuruzi, byose bigamije gufasha abaturage kuzamura ubuzima bwabo n’imiryango yabo.